Imvano y iby ingenzi februarie 2018

Miercuri, 28 februarie 2018

Pacient Bizimana yatumiye abahanzi bakomeye muri Afrika mu gitaramo "Easter Celebration"

imvano

Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient, ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yatumiyemo Sinach wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “I Know Who I am”, uri mu bahanzi bakika.

Iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ gitegurwa na Patient Bizimana buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yesu wabambwe nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Patient Bizimana yemeje amakuru avuga ko yatumiye Sinach muri iki gitaramo ngarukamwaka. Yabwiye IGIHE ko uyu muramyi azazana mu Rwanda n’itsinda ry’abantu 13 ariko avuga ko amakuru yose azatangarizwa mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe kuba ku wa Mbere, tariki 5 Werurwe 2018.

Yavuze ko hari n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bazakorana muri Easter Celebration izaba ku wa 1 Mata 2018.

Ni ku nshuro ya kane Patient Bizimana ateguye igitaramo cya ‘Easter Celebration’; mu bihe bitandukanye yagiye atumira abashyitsi bakuru barimo n’abaturuka mu mahanga ya kure n’abahanzi bakomeye mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Mu 2015 ari nabwo yatangiye gutegura Easter Celebration, Patient Bizimana yashyigikiwe n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Simon Kabera, Uwimana Aimé, Diana Kamugisha na The Sisters. Mu 2016 yatumiye Umunyafurika y’Epfo, Pastor Solly Mahlangu waririmbye indirimbo “Wa Hamba Nathi” ikoreshwa mu nsengero nyinshi mu gihugu mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Ibi bitaramo byombi byaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyane cyo kimwe n’igiheruka mu 2017 yari yatumiyemo Apôtre Habonimana Apollinaire wo mu Burundi na Marion Shako wo muri Kenya cyabereye muri Kigali Convention Center kikitabirwa n’abair.
Osinachi Joseph (nee Kalu) umaze kwamamara nka Sinach yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda kubera indirimbo yise “I know who I am” ikubiyemo ubutumwa buha Imana icyubahiro. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 32 kuri Youtube, yacuranzwe mu nsengero ntiyasiga utubari n’utubyiniro kubera injyana inyura buri wese.

Yakoze izindi ndirimbo zizwi cyane ku rwego mpuzamahanga zirimo iyitwa “Way Maker” na yo yarebwe n’abarenga miliyoni 46 kuri Youtube; „Iisus este viu”, „Bucură-te”, „Mare ești Doamne”, „El a făcut-o din nou”.

Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy, ​​itorero riherereye i Lagos muri Nigeria aho akomoka.